Umuhanzi Kamariza
Mutamuliza Annociata, yamenyekanye cyane ku izina rya Kamaliza biturutse ku izina y'indirimbo. Yari umuhanzi wakoraga
ibikorwa by'indashyikirwa, akaba umukobwa muremure kandi ushabutse w'imisatsi migufi. uyu kamaliza yakundaga
kwiyambarira amapantalo.
IBIKORWA
Imirimo nko kubaka amashuri, Gukusanya inkunga y'abari ku rugamba rwo kubohoza U Rwanda, kwingira mu ngabo
ubwabyo n'indi ubusanzwe ubundi byafatwaga nk'imirimo y'abagabo ariko Mutamuliza Annociata yaranzwe nabyo.
Yari afite ipeti rya sergent, mu ngabo za APR . Kamaliza yari amaze nk'abahungu. Tariki ya 25 werurwe 1954 nibwo
yavutse (yabonye izuba).
AHO YAVUKIYE
Kamariza yavutse ku itariki ya 25 werurwe 1954 yavutse kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta.
Yavukiye ku musozi wa Rukara mu Runyinya mu karere ka Nyaruguru.[1]