Nkuko bigaragara mu nyigo yakozwe na World Wildlife Fund; iyangirika ry'ibidukikije cg urusobe rw'ibinyabuzima mu isi rishobora guhungabanya ikura ry'ubukungu bw'isi ku kigero cya 0.67 mu myaka 30 iri imbere, ubwo ni mu mwaka wa 2050.Mu ngano y'amafaranga agera kuri miriyali 368 z'amayero (Euro) niyo ashobora kuzajya agabanuka ku bukungu bwa buri mwaka hatagize igikorwa ngo bihinduke.[5]
Abahanga ku binyabuzima bavugako leta zigomba ko kurinda ibinyabuzima cyangwa se urusobe rw'ibinyabuzima kwangirika ari uburenganzira bwabyo ndetse n'ubwa muntu muri rusange. [6]
Ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije bihuzwa n'uburenganzira bwa muntu mu mibereho ye itekanye, kubaho akikijwe n'ibinyabuzima bifite ubuzima buzima kandi bitanga umusaruro ndetse umuntu akabaho mu busugire. Nkuko umuyobozi wa IPRC Kitabi yabigaragaje hari igihe ubuzima bw'abaturage ndetse n'abakozi ba pariki bavutswa ubuzima n'inyamaswa bakaba bavukijwe uburenganzira bw'ubuzima bakagombye kuba bafite. hari n'ibindi bikorwa byinshi biba bigamije kurengera ibidukikije bikabangamira uburenganzira bwa muntu mubijyanye no kubona ibimutunga, gutura n'ibindi.[7]
Nubwo hari ibikorwa bigaragara ko bishobora kubangamira uburenganzira bwa muntu mw'ibungabungwa ry'ibidukikije hari bimwe mu biteganijwe mu gufasha kumva ndetse no kwita ku burenganzira bwa muntu nko gushyiraho amasomo ajyanye no kumenya uburenganzira umuntu afite mw'ibungabungwa ry'ibidukikije nkuko muri IPRC Kitabi umuyobozi waho Richard Nasasira yabisobanuye. ikindi ni ikigega cyihariye cy'ingoboka (SGF) gifasha kwishura mugihe baba bonewe imyaka n'inyamaswa zo muri pariki, mu gihe bakomerekejwe nazo se cyangwa mugihe hagizwe uwicwa cg agatwarwa ubuzima nazo.[8]
Ingamba zo Kubungabunga no Kurengera Urusobe rw'ibinyabuzima mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]